Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi TV, agiye kugezwa imbere y’urukiko bwa mbere kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2023.
Ni nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumutaye muri yombi akurikiranyweho icyaha cya ruswa.
RIB yatangaje ko Manirakiza yafunzwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ya 500.000 Frw ngo adatangaza inkuru.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ntiyasobanuye byimbitse uburyo Manirakiza yafashwemo, gusa yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Kicukiro ubwo yakiraga aya mafaranga.
Biteganyijwe ko agezwa imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro ku i saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri.