Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Muri Congo barashe isasu rigwa i Rubavu rikomeretsa umuturage

Ku wa 23 Ukwakira 2023, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko i Rubavu umuturage yakomerekejwe n’isasu ryarasiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byabaye mu gihe cya saa 12h00 z’amanywa, uyu muturage akaba ari kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu nk’uko bivugwa mu itangazo.

Leta y’u Rwanda ikomeza ivuga ko inkomoko y’iryo sasu ryaguye mu Rwanda ari ubushyamirane bwabaye hagati y’imitwe y’itwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo irimo na FDLR.

Ni mu gihe mu itangazo bivugwa ko imirwano yabaye ku wa 23 Ukwakira 2023, yabereye hafi y’Igihugu cy’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko itazatezuka ku nshingano zo kurinda inkiko z’u Rwanda mu rwego rwo gusigasira umutekano w’Abanyarwanda n’Abaturarwanda.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU