Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Polisi yataye muri yombi babiri bacuruzaga urumogi

Polisi y’u Rwanda  ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira, yafashe abantu babiri bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Gasabo na Ngoma.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 22 y’amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Nyabagaza, akagari ka Rujambara mu murenge wa Rurenge wo mu Karere ka Ngoma, wari ufite ibilo bibiri n’igice by’urumogi na mugenzi we w’imyaka 35 y’amavuko wafatiwe iwe mu rugo mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Bwiza, mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo abitse udupfunyika tugera ku 1200.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Ahagana ku isaha ya saa yine z’amanywa nibwo twahawe amakuru n’umuturage wo mu Kagari ka Rujambara avuga ko abonye umugabo uzaniwe n’umumotari umufuka usa n’urimo ibiyobyabwenge. Abapolisi bihutiye kuhagera basanga uwo mufuka urimo Kg2,5 by’urumogi, nyirabyo ahita afatwa, haracyashakishwa uwari urumuzaniye kuri moto.”

Ahandi hafatiwe ibiyobyabwenge kuri uwo munsi ni mu murenge wa Ndera wo  mu Karere ka Gasabo, aho udupfunyika tw’urumogi 1200 twafatiwe mu rugo rw’umugabo utuye mu mudugudu wa Gasharu, ari naho yarucururizaga nk’uko twabitangarijwe na SP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali.

SP Twizeyimana arashimira abaturage bakomeje kurangwa n’umuco mwiza wo gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibyaha by’umwihariko gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge,  batanga amakuru ku nzego z’umutekano n’izindi nzego z’ubuyobozi atuma ababyishoramo  bafatwa bagashyikirizwa ubutabera nabyo bigafatwa bitarangiza ubuzima bw’abantu.

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!