Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyagatare:Abagabo baracyekwaho kwimika inda nini

Abagabo bamwe na bamwe bo mu Kagari ka Nyagatoma, Umurenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare baracyekwaho gusiga abo babyaranye abana benshi bakishakira abatarabyaraho kugirango bajye barya bahage.

Ibi byagarutsweho na bamwe mu bagore batuye muri uyu Murenge, bavuga ko abagabo babo bamara kubyara abana benshi bakabata bakisangira abafite bacye.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru cya Flash, hari uwavuze ko iyi ngeso iterwa n’umururumba abagabo bafite, abivuga agira ati: “Kubera rero inda nini yateye yo kugirango abagabo badute kuko nta biryo bihagije dufite.”

Batanga urugero rw’umugabo ushobora kwisangira umugore ufite umwana umwe kugirango ajye arya yijute, asize umugore ufite abana batanu.

Ni mu gihe abagabo bamwe atariko babyumva, ahubwo bavuga ko babata kubera kwishyira hejuru ntibubahirize inshingano zabo kubera ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Bavuga rero ko mu rwego rwo kwirinda imfu za hato na hato bahitamo kwigendera bagahunga imiryango yabo bakisangira aho bumvira abagabo.

Umuyobizi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko umuntu agomba kujya ashinga urugo akubahiriza n’inshingano kandi bakabyara bacye bashoboye kurera.

Muri aka Karere imiryango myinshi irashinzwa kubana mu buryo butemewe n’amategeko, baka bashishikarizwa gusezerana mu mategeko mu rwego rwo kwirinda gukimbirana bya hato na hato.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU