Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Kigali:Umusore yahuye n’itsinda ry’abajura barahondagura banamukura amenyo

Mu mujyi wa Kigali abajura baherutse gutega umumotari baramukubita bamukura amenyo atandatu yose, banamwambura telefone ye.

Uyu musore witwa Nshimyumuremyi Bienvenue yavuze ko hashize iminsi igera kuri 30 atezwe n’itsinda ry’abajura bamutegeye mu nzira bakamwambura.

Yatangaje ko aba bajura bamuteze bakamushikuza telefone ye, mu kwirwanaho agasigarana umwe bagenzi be bakamukubita inyundo kugira ngo arekure mugenzi wabo.

Yagize ati: “Hari ruguru y’Umurenge wa Nyakabanda nibwo iryo tsinda ry’abo basore bahise baza banshikuza telefone abantu bareba noneho nirwanaho nsigarana umwe baragaruka bankubita inyundo amenyo atandatu ahita avamo.”

Yahise ajya kurega umwe muri abo basore arafatwa ariko nyuma arongera ararekurwa.

Ati: “Nta hantu na hamwe ntageze ntanga ikirego ku buryo baje no gufatwa nyuma babarekura mu buryo ntazi.”

Yongeyeho asaba icyifuzo ko inzego zibishinzwe zakurikirana aba basore akarenganurwa.

Ati: “Nk’uko mu Rwanda tuzi ko hari ubutabera nasabaga ko inzego zibishinzwe zimfasha bagatabwa muri yombi bakoryozwa ibyo bankoreye kuko turahura kandi n’inzego zose zizi ko ari abajura ruharwa bategera abantu mu nzira.”

Uyu wakubiswe yavuze ko kuva yakubitwa atakibasha gukora cyane, kuko hari n’ahandi yagiye akubwitwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda ntibwabonetse ngo butangaze uko buri gukurikirana iki kibazo.

SRC:Igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU