Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Abantu bane barimo Umwalimu na Comptable batawe muri yombi bazira ibiribwa by’abanyeshuri

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gatsibo,akagari ka Nyabicwamba, umudugudu wa Nyamuduha, haravugwa inkuru y’abantu bane barimo Umwalimu batawe muri yombi bazira ibiryo by’abanyeshuri bo kuri GS Nyamuduha.

Abafashwe ni Umwalimu wakoraga nka store keeper, Comptable n’aba Kwikwi aribo Muheto Francois;Comptable wa GS Nyamuduha, Dusabimana Jean Claude (Storer keeper) akaba n’umwarimu kuri iki kigo ndetse hafashwe Bihiguwumva Jean Pierre na Bamba Jean Pierre aba bo bakaba ari abatetsi [Aba kwikwi] ba rino shuri.

Aya makuru akaba yaramenyekanye ku wa 18/10/2023 ubwo ngo byagaragaye ko stock isigaye ari iy’iminsi 3 gusa mu gihe ku bindi bigo hasigaye iy’iminsi 5.

Ibi byatumye habaho gushidikanya nibwo bahise bakora igenzura mu bubiko ngo barebe impamvu yaba ibitera, nibwo umuyobozi w’ikigo,umukozi ushinzwe uburezi (SEI),Gitifu b’umurenge wa Gatsibo bahise bagenzura.Basanze hari kubura ibilo 187 by’umuceri n’ibilo 117 bya kawunga.

Mutabazi Geofrey,Gitifu w’umurenge wa Gatsibo yemereye aya makuru UMURUNGA ati:” Nibyo koko nyuma yo kugenzura stock tukabona harimo ikibazo twahisemo ko baba bari hafi,wasanga wenda baribeshye mu mibare nyuma bakaba barekurwa bigenzuwe neza(…)”.

Kuri ubu aba bose uko ari bane bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsibo mugihe RIB igikora iperereza.

Inkuru bisa

Gatsibo: Kiziguro,Comptable yatawe muri yombi akekwaho kwiba umuceri

 

Error: Contact form not found.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!