Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Igisirikare cya Uganda cyemeje ko nikiramuka gishyigikiye M23 intambara izahindura icyerekezo

Igisirikare cya Uganda cyateye utwatsi abagishinza gushyigira umutwe wa M23 uherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kinavuga ko kiramutse gishyigikiye uyu mutwe intambara yahita ihindura isura.

Brig Gen Félix Kulayigye, Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda (UPDF), yanyomoje abashinza ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyigikira umutwe wa M23.

Brig Gen Félix Kulayigye, aganira na VOA yavuze ko abavuga ibi yabita ‘ibijibwe’ kuko bari muri RDC ngo bagarure amahoro.

Ati: “Niba abakongomani batemeranya na Perezida wabo ibyo ni ibyabo. Icyo mpamya, nitubashyigikira intambara izahinduka, kandi icyo sicyo dushaka turashaka umutekano ku baturage.”

Brig Gen Félix Kulayigye yibukije igitero ingabo za Uganda zagabye ku gihugu cyabo mu 1986, avuga ko bongeye byagera kure kandi yemeje n’igitero giherutse kugabwa ku ngabo zabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC hagakomereka abasirikare babiri babo bakoherezwa ku bitaro i Kisolo.

Ati: “Amasasu aracyari mu mutwe, tubohereje i Kisolo kugira ngo bafashwe birenzeho. Ntibyadutunguye kuko hari abanyangeso mbi nk’aba Mai Mai na Wazalendo.”

Yavuze ko nibongera guterwa bazirwanaho ku buryo abazaba babikoze bazabona ko bazaba bakoze amakosa akomeye.

Ingabo za Uganda ziri mu gihugu cya Congo kuva muri Werurwe muri 2022 mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU