Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Umukozi w’Akarere yahinduye urwibutso rwa Jenoside Sitock

Mu karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umukozi w’akarere watawe muri yombi azira guhindura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 Sitock (ububiko).

Amakuru avugako uyu ari Umukozi w’Akarere ushinzwe ibikoresho uzwi nka Logistics officer witwa Ntibansekeye Leodomir wafashe ibikoredho biri mu ma katito na za matelas akajya kubibika mu Rwibutso rwa Jenoside.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye mamaurwagasabo ko uyu mukozi yatawe muri yombi taliki ya 16 Ukwakira 2023, ngo mwibazwa ry’ibanze yiyemereye ko yari yasabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gushaka ahantu abika ibyo bikoresho bityo yigira inama yo kujya kubibika mu Rwibutso.

Uyu akaba yaratawe muri yombi na RIB akekwaho gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

ICYO AMATEGEKO ATEGANYA

Icyaha Leodomir akurikiranyweho cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside, n’icyaha gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabiterezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Iki cyaha aramutse agihamijwe n’urukiko yahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Miliyoni 1 na miliyoni ebyiri.

Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 hujujwemo ibikoresho
Ni amagare y’abafite ubumuga na za matelas

 

Photos: Mamaurwagasabo

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!