Abategura inama y’Ishyirahamwe ryimakaza itumanaho rya telefoni ku Isi (GSMA/Global System for Mobile Communications Association) batangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame afungura ku mugaragaro iyo nama y’iminsi itatu itangira kuri uyu wa Kabiri tariki 17-19 Ukwakira 2023.
Ni inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera, bagiye guhurira i Kigali muri Kigali Convention Center (KCC).
Iritabirwa n’abagera ku 3,000 baturutse hirya no hino ku Isi bo mu nzego za Leta n’abikorera mu itumanaho mu bigo byinshi bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni n’ikoranabuhanga.
Inama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga rya telefoni itegurwa n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ubuyobozi bwa GSMA buterwa ishema n’uko bushyigikiwe n’ibigo mpuzamahanga n’ibyo mu Karere birimo MasterCard, MTN, Orange, ZTE, ASVL Summit 2022 na Smart Africa.
GSMA ni Ishyirahamwe Mpuzamahanga rihuza uruhererekane rw’itumanaho rya telefoni rugamije kuvumbura, guhanga no gutanga umusingi w’udushya dushyigikira ubucuruzi n’impinduka zikenewe muri sosiyete.
Intumbero nyamukuru yayo ni iyo gufungura burundu imbaraga zo kubona ihuzanzira rya telefoni ku Isi kugira ngo abantu, inganda na Sosiyete bikomeze kwiteza imbere bihujwe n’ikoranabuhanga.
GSMA ihagarariye ibindi bigo bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni n’imiryango yose ikora mu ruhererekane rw’itumanano rya telefoni n’inganda zishamikiyeho, giharanira ko itumanaho rya telefoni ribyazwa umusaruro mu nyungu rusange, kwagura serivisi z’inganda no gutanga ibisubizo bigera ku baturage benshi, mu bihugu byose.
Ibyo bikorwa biba bikubiyemo no kwimakaza Politiki zikemura imbogamizi zikomeye kurusha izindi Isi ihanganye na zo, kugaragaza ikoranabuhanga nk’umusingi w’iterambere, n’uburyo telefoni ifasha kwagura urubuga ruhuza rubanda.
Inama y’iki cyiciro yaherukaga kubera i Kigali hagati y’itariki ya 25 na 27 Ukwakira 2022.