Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamakuru wigenga (Freelance) Jean Paul Nkundineza nyuma yo gutumizwa n’uru rwego kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023.

Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwa X, yemeje ifungwa rya Nkundineza ivuga ko akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa Youtube.

RIB yavuze ko Jean Paul Nkundineza akurikiranyweho ibyaha birimo gutukana, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

RIB yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nkuko biteganywa n’amategeko.

Jean Paul Nkundineza afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!