Abantu batanu batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakurikiranyweho kwica umwana w’imyaka 12.
Aba bantu batanu bigaragara ko bishe uyu mwana bamunize nk’uko iperereza ry’ibanze ribigaragaza. Amakuru y’iyicwa ry’uyu mwana yamenyekanye ku wa 18 Kanama 2023.
Dr. Murangira B. Thierry, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko uyu mwana yishwe ku kagambane k’abagabo batanu, katangijwe n’umwe wari ufitanye amakimbirane n’iwabo w’uyu mwana.
Yagize ati: “Umwe ni we watangije ako kagambane ko kwica uwo mwana, akaba asanzwe afitanye amakimbirane n’umuryango w’umwana wishwe ashingiye ku kutumvikana ku mbibi z’amasambu.”
“Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza ho mu Mudugudu wa Gakenyeri.”
Yakomeje agira ati: “RIB ikimenya aya makuru yahise itangira iperereza kugeza ubwo aba bose bafashwe bakaba bafungiye kuri sitasiyo RIB ya Busasamana mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.”
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, yasoje ashimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo abakekwa bafatwe.
Icyaha cy’ubwicanyi aba bantu bose uko ari batanu bakurikiranyweho gihanwa n’ingjngo ya 107 y’itegeko ritegeja ibyaha n’ibihano muri rusange. Kiramutse kibahamye bahabwa igifungo cya burundu.