Minisitiri ushinzwe ibidukikije n’amashyamba muri Kenya Soipan Tuya, yashyikirije urukiko ikirego cye, ashinza umugabo we kumuhoza ku nkeke, anasaba ko yatanga amafaranga y’indezo angana na Mashiringi 425,000.
Minisitiri Soipan Tuya, mu kirego yatanze mu rukiko kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023, yavuze ko we n’abana be ubuzima bwabo buri mu kaga ndetse bakaba barahungabanye kubera ko umugabo we abahoza ku nkeke.
Yagize ati: “Abana bange yabagize nk’abakozi bo murugo ntagaciro bafite, yamaze kwangiza intekerezo zabo, barahungabanye kandi nanjye ampoza ku nkeke, ndasaba urukiko kandi ko yatanga indezo ingana na Mashiringi 425,000.”
Urukiko rwasuzumye rusanga ikirego cyatanzwe gifite ishingiro maze rwemeza ko urubanza ruzaburanishwa mu mizi tariki ya 13 Ugushyingo 2023.