Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

RRA yashyizeho uburyo bushya buzajya bufasha abantu gukora mutation byoroshye

Ikigo cy’imisoro n’amahoro, RRA, cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa n’abashaka guhinduranya (mutation) ibinyabiziga batavuye mu rugo.

Bizimana Ruganintwali Pascal, Komiseri mukuru wa RRA, niwe watangaje aya makuru ku wa 10 Ukwakira 2023, ubwo iki Kigo cyatangiraga icyumweru cyo gukemura ibibazo ku bijyendanye n’imisoro no kumva ibitekerezo n’inama.

Ruganintwali mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko gukora mutation byajyaga bigora ababyifuza, ariko guhera ku wa mbere w’icyumweru gitaha bizajya byorohera uzajya abikenera wese.

Yagize ati: “Mutation ni ikintu twabonye ko kivuna abantu cyane. Guhera ngira ngo nko mu cyumweru gitaha, ku wa mbere buri muntu azajya yikorera mutation. Abe yicaye mu rugo rwe, yinjire muri system ya RRA, hari ibyo asabwa kuzuza, iyo yabyujuje mutation irangirire ku mashini ye aho yicaye.”

Uretse ‘mutation’ Komiseri yatangaje ko hari gukorwa ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa n’umuntu wacuruzaga akaba yarahagaritse ubucuruzi, ashaka guhagarika nimero imuranga ‘TIN’ kugira ngo adakomeza kubarirwa imisoro.

Yabisobanuye agira ati: “Turi gukora system y’ikoranabuhanga izafasha abantu bose kuba yabyikorera, niba abonye afite imbogamizi muri business, akaba yabyisabira atavuye aho ngaho ari, ku ikoranabuhanga agahagarika business, ariko system ikamusaba niba hari imyenda arimo akabanza akayishyura.”

Komiseri wa rra yijeje abantu ko mu cyumweru gitaha bazatangira kwifasha gukora mutation bifashishije system

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!