Muri Kenya hari kuvugwa impanuka ya Bus yagonze inzovu yambukaga umuhanda biyiviramo urupfu, abagenzi bari bayirimo bo barakomereka.
Amakuru atangazwa na BBC avuga iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2023. Iyi bisi yerekezaga mu Murwa Mukuru i Nairobi ituruka Mombasa.
Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi bisi yari igeze muri Pariki y’Igihugu ya Tsavo. Bivugwa ko iyi nzovu ikimara gupfa abaturage batangiye kuyitera imirwi mu gihe abakomerekeye muri yi mpanuka bajyanywe mu bitaro kugira ngo bitabweho.