Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze:Umukobwa yasanzwe mu nzu yarapfuye kera bitera urujijo mu baturanyi

Mu Mudugudu wa Gakoro, Akagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze ho mu Karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Ishimwe Devota w’imyaka 27, wasanzwe mu nzu yabagamo anayicururizamo yarapfiriyemo.

Uyu mukobwa bivugwa ko abamuheruka bamubonye ku wa 04 Ukwakira 2023, ubwo yari arimo gukingura umuryango w’iyi nzu yabagamo, kuva ubwo nta wongeye kumuca iryera.

Nyuma yaho abantu batuye hafi aho ndetse n’abahanyuraga batangiye kumva umunuko ndetse babona amasazi iruhande rw’aho uwo mukobwa yari acumbitse, abantu batangira kugira amakenga biyambaza ubuyobozi kugira ngo barebe intandaro y’uwo munuko ukurura amasazi.

Mukamana Jacqueline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwambogo, yagize ati: “Umugabo ucururiza mu muryango wegeranya n’aho uwo mukobwa yacururizaga, ni we wadutabaje atubwira ko muri iyo nzu hari guturakomo umunuko ukabije ndetse n’amasazi. Tukibimenya twihutiye gutabaza inzego zishinzwe umutekano ziraza, zikingura iyo nzu dusanga uwo mukobwa aryamanye yiyoroshe yapfiriyemo.”

Arakomeza ati: “Ugendeye ku kuntu umurambo wari umeze, birashoboka ko yaba yari amaze iminsi apfuye. Dufatanyije n’inzego zirebwa n’iki kibazo umurambo wahise ushyikirizwa inzego z’ubuvuzi, ngo zikore isuzuma hamenyekane icyateye urupfu rwe.”

Abaturage bagiriwe inama n’uyu muyobozi yo kujya bihutira gutanga amakuru vuba na bwangu mu gihe hari ugushidikanya ku mibereho ya bagenzi babo.

Ati: “Abaturage turabasaba kujya bagira amakenga mu gihe hari ibyo bashidikanyijeho, bakihutira gutanga amakuru ku gihe, kuko nk’ubu kuba byari bizwi neza ko inzu hari umuntu usanzwe ayikoreramo ikaba yari imaze iyo minsi yose ikinze, ubwabyo byagateye abantu kwibaza niba uyibamo nta kibazo yagize, bakihutira gutanga amakuru byihuse. Dusaba abantu rero kugira amakenga, bakajya bihutira gutanga amakuru y’aho bakeka ikibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo hakiri kare.”

Uyu mukobwa akomoka mu Karere ka Kayonza, akaba ari n’aho ababyeyi be batuye.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzumwa, mu gihe RIB yatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mukobwa.

SRC:Kigali Today

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU