Ikamyo ya Bralirwa itwara ibinyobwa bisembuye n’ibisambuye, yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yageraga mu Mujyi wa Musanze hafi y’isoko rya GOICO ubwo yavaga i Rubavu yerekaza i Kigali.
Iyi nkongi yabaye mu gitondo cy’uyu munsi mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 50 kuri uyu wa mbere taliki ya 09 Ukwakira 2023.
Iyi nkongi yafashe iyi kamyo yahereye ku gice cy’inyuma cy’iyi kamyo nk’uko byatangajwe.
SSP Irere René, Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko iyi modoka yahiye amapini n’amagaziye yari ayiremo.
Yagize ati “Ibyangiritse ni amapine n’igice kimwe cy’imodoka n’amagaziye.”
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi no kuzimya yahise itabara impanuka ikiba izimya imodoka itarakongoka.
Polisi ukorera mu Karere ka Musanze yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iyi mpanuka.
SRC:Igihe