Mu karere ka Gatsibo,umurenge wa Kiziguro mu kagari ka Rubona,umudugudu wa Ihema haravugwa inkuru ya Comptable wa GS Ryarubamba watawe muri yombi akekwaho kugurisha ibiryo by’abanyeshuri.
Aba bakaba batawe muri yombi kuri uyu wa 08/10/2023 nk’uko tubikesha imboni yacu iri mu karere ka Gatsibo bakekwaho iki cyaha.
Abafashwe ni Ntigurirwa Timothé w’imyaka 33 y’amavuko akaba ari na Comptable w’ikigo cy’ishuri cya Ryarubamba(GS Ryarubamba) na Karake Jean d’Amour akaba ( storekeeper w’iryo shuri).
Bakaba bakekwaho kugurisha ibiryo by’abanyeshuri bingana n’ibiro ijana (100kg) by’umuceri .
Binavugwako uyu Comptable hari ibindi bilo by’umuceri 25 yahembye abazamu b’ikigo bisimbujwe amafaranga.
Aba bafashwe bakaba bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi mu gihe iperereza rigikomeje.
Inkuru tugikurikirana…