Umutwe wa M23 wongeye kwigarurira umujyi wa Kitshanga nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu burasirazuba bwa Congo.
Abarwanyi biyise Wazalendo bashyigikiye Leta ya Congo bahunze umutwe wa M23 nk’uko bivugwa n’abanyamakuru bo mu burasirazuba bwa Congo.
Amakuru yatanzwe n’umuturage wo mu mujyi wa Kitshanga yavuze ko Wazelalendo babangiye amaguru ingata kubera kubura amasasu.
Abaturage b’abasivire bo ngo bahungiye ku ngabo za MONUSCO abandi berekeza ahitwa i Mweso, mu gihe bamwe bahisemo kuguma mu nzu zabo bikingiranye.
M23 kandi yongeye kugenzura agace ka Kilorwire muri Masisi, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Justin Kabumba.
Bertrand Bisimwa, perezida wa M23, yatangaje ko inyeshyamba ayoboye zafashe umujyi wa Kitshanga mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bukorerwa abasivire.
Ati: “Nta na rimwe M23 izarebera abakora Jenoside.”
Muri iki cy’umweru nibwo Wazalendo bivugaga ibigwi bavuga ko birukanye umwanzi (M23) mu bice byose byo muri Masisi, bakomeza bakajya muri Nyiragongo na Rutshuru.
M23 yagaragaye ikoresha inama abaturage kandi hari n’amashusho yafashwe abasore b’uyu mutwe babyina itsinzi mu mujyi wa Kitshanga.
Uyu mujyi wa Kitshanga urinzwe n’ingabo z’u Burundi mu rwego rw’ingabo zihari za Afurika y’iburasirazuba (EACRF) zicunga umutekano, nk’uko zitabujije Wazalendo ku wa Gatanu kuhafata n’uyu munsi niko byagenze ntibabujije M23 kuhafata kuri uyu wa Gatandatu.