Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Karongi: Umugore n’umugabo batawe muri yombi bacyekwaho kujugunya umwana mu musarane

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo n’umugore we batuye mu Karere ka Karongi, bacyekwaho kwica umwana w’umwaka umwe n’igice bakamuta mu musarane.

Ibi byabereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Twumba, Akagari ka Bihumbe ho mu Mudugudu wa Rushishi ku wa 05 Ukwakira 2023.

Abatawe muri yombi bari bamaze nk’ukwezi kumwe babana, ariko batarasezeranye byemewe n’amategeko, Umugabo afite imyaka 22 yitwa Tuyiringire Samuel, Umugore yitwa Nyirarekayabo Josephine w’imyaka 23, uyu mugabo yasanze uyu mugore afite uyu mwana watawe mu musarane.

Nangwahafi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bihumbe, yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko yahampagawe n’umuturage amubwira ko ashaka gutanga amakuru nk’uko bahora babishishikarizwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yabwiwe n’uwo muturage ko aturanye n’umugore wari ufite umwana ariko adaherutse kubona uwo mugore amuhetse.

Gitifu yahise ahampagara umuyobozi w’Isibo, Ushinzwe umutekano na Mudugudu bajya mu rugo rw’uwo mugore kumubaza aho umwana ari avuga ko yamwohereje mu Karere ka Kirehe.

Uwo mugore yakomeje kubazwa, abazwa Umurenge, Akagari n’umudugudu yoherejemo uwo mwana arabiyoberwa.

Tuyiringire nawe ubwo yabazwaga yemeje ko ibyo umugore avuga ari ukuri, abajijwe niba yaramuhaye itike arabihakana.

Ubuyobozi bwahise bwitabaza RIB n’inzego z’umutekano bata muri yombi Tuyiringire na Nyirarekayabo, bagezeyo bemera ko bamwishe bakamujugunya mu musarane bakemera no kujya kwerekana uwo musarane.

Gitifu yavuze ko nta kibazo kizwi uyu muryango wari ufitanye, uretse ko babanye uyu mugore afite umwana.

Ati “Icyibazo cyari kiri uwo mwana kuko yaje kumushakana amuvanye ahandi, ntago uwo mugabo mu by’ukuri ari we umubyara.”

Nangwahafi yakomeje kwihanganisha abaturage, aboneraho no kubasaba kujya batanga amakuru, abaturage bakagirwa inama ku bibazo byose baba bafite birinda ibyabateza amakimbirane, hagatangwa amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa.

Nyirarekayabo na Tuyiringire bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU