Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Bobi Wine yahise arekurwa nyuma y’amasaha afunzwe/ Icyo yaziraga cyamenyekanye

Nk’uko byemejwe n’umugore we, yavuze ko nyuma y’amasaha make Bobi Wine afatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe afatanywe ibiyobyabwenge agafungwa yahise arekurwa.

Robert Kyaguranyi, Umuhanzi akaba n’umunyapolitike uzwi ku izina rya Bobi Wine byavuzwe ko yatawe muri yombi ubwo yarageze ku kibuga cy’indege, avuye hanze y’Igihugu mu masaha ya mu gitondo ku wa 05 Nzeri.

Amakuru yagiye amenyekana ni uko yari yafatanywe ibiro bibiri by’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Heroine kandi bitemewe mu gihugu.

Barbie Kyaguranyi, umugore wa Bobi Wine, yatangaje ko umugabo we yahise afungurwa akaza mu rugo nyuma y’amasaha macye cyane atawe muri yombi.

Ni ubutumwa bwanyujijwe kurukuta rwe rwa Facebook imbona nkubone, ubwo Bobi Wine yari ageze mu rugo rwe yabwiraga Abapolisi bari bamuzanye ngo basubire iyo bavuye.

Ubwo Bobi Wine yari amaze iminsi yaragiye gusabana n’abanya-Uganga baba hanze y’Igihugu, ubwo yari agiye kugaruka yasabye abayoboke b’ishyaka rye kujya kumwakirira ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Heroine ni ikiyobyabwenge kitemewe mu gihugu cya Uganda

David Lewis Rubongoya, Umunyamabanga wa NUP, yemeje ko Bobi Wine yatawe muri yombi akigera ku kibuga cy’indege ariko ngo ntiyamenye aho yahise ajyanwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!