Uwahoze ari umukozi ushinzwe imibereho myiza y’Ibitaro bya Mama Lucy mu gihugu cya Kenya, akurikiranyweho gucuruza abana, akaba yanakatiwe imyaka 35 kubera abana babiri yagurishije.
Esther Kimilu, Umuyobozi mukuru wa Milimani ubwo yamuciraga urubanza yavuze ko nyuma yo kutagaragaza impuhwe n’ubumuntu acuruza abana, Fred Leparan yakatiwe imyaka 35.
Kimilu yavuze ko agiye gushyiraho ibihano bikomeye cyane mu rwego rwo gukumira abakomeje kwijandika mu byaha nk’ibi byo gucuruza abana bikomeje kwiyongera.
Uyu Fred ngo ntiyakoze aya marorerwa wenyine, bivugwa ko yafatanyije na mugenzi we w’umugore Selina Awour, nk’uko Ikinyamakuru cyanditse iyi nkuru bwa mbere kibivuga.
Selina Awour we yategetswe n’urukiko kwishyura (Ksh 100.000), cyangwa agafungwa imyaka ibiri y’igihano mu gihe ayabuze, impamvu yoroherejwe ibihano we yemeye icyaha cy’ubufatanyacyaha mugenzi we Fred yakomeje kubihakana akatirwa imyaka 35 harimo 10 azakora atari muri gereza.
Urukiko rwavuze ko umwe mu bana bagurishijwe byamuviriyemo urupfu, Kimilu Umucamanza wakurikiranye iyi Dosiye, yavuze ko ahangayikishijwe n’icuruzwa ry’abana riri kwiyongera rikaba riri guhungabanya umutekano w’Igihugu.