Umusore yafashwe n’abapolisi bari baraye ku burinzi ari kwiba insinga z’amashanyarazi mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri 2023 ashatse kubatemesha umuhoro bahita bamurasa, ibi byabereye mu karere ka Muhanga.
Muri aka gace hasanzwe hari ikibazo cy’abantu bitwikira ijoro bakajya kwiba ibikorwaremezo cyane insinga z’amashanyarazi batwika bagakuramo umuringa w’imbere nkuko bitangaza na Polisi y’Igihugu.
Polisi yafashe umwanzuro wo gukaza ingamba zo gucunga umutekano mu duce tw’ibyaro nyuma yaho abaca izi nsinga bibasiye mu duce abaturage baryama kare kandi tutajyendwa cyane mu gihe cy’ijoro.
ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mujura yashatse kurwanya abapolisi babiri bari bari ku burinzi akoresheje umuhoro bahita bamurasa.
Ati “Yashatse kurwanya umwe, amahirwe ahari ntago yamukomerekeje, ariko mugenzi we (undi mupolisi) aramurasa. Turacyakurikirana, RIB yahageze kureba uko byagenze.”
Inzego z’umutekano ntizihanganira abashaka kwiba ibikorwaremezo bityo asaba ababikora kubicikaho.
Ati “Icya mbere twavuga, babicikeho kubera ko inyungu z’umuntu umwe w’umujura zabangamira inyungu rusange z’abantu bose n’Igihugu muri rusange.”
“Icya kabiri turasaba abantu ko badufasha mu gutanga amakuru no gucunga ibikorwaremezo kuko bifitiye akamaro buri wese n’ubuzima bw’igihugu, n’iterambera ry’igihugu, umutekano w’Igihugu n’ubuzima bwacu bwa buri munsi nk’Abanyarwanda.”
Gucunga umutekano w’ibikorwaremezo nk’insinga n’ibindi warahagurikiwe mu gihugu hose nkuko byavuzwe na ACP Boniface Rutikanga.
Ati “Ikindi turimo gukorana n’abantu bagurisha ibyuma bishaje, ibi bintu byibwa birangira babiguze nk’ibyuma bishaje, tuboneyeho umwanya wo kubihanangiriza, umuntu wese ugurisha ikintu cyose kidafite ubusobanuro aho cyaturutse, twe tuzajya tumukekaho ubufatanyacyaha muri iki gikorwa cy’ubujura.”
“Ntabwo ubu twamugerekaho icyaha ariko, nibatangire bitegure ko bagomba kuba bafite ibisobanuro by’ibintu bafite cyane cyane insinga z’amashanyarazi, amatiyo y’amazi, insinga zitwara imiyoboro ya internet[….].”
Uzajya ajya kugura bimwe muri ibi bikoresho ajye abanza asobanuze aho byaturutse.