Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Karongi:Abasore babiri basanzwe mu nzu bararagamo bapfuye

Mu karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca ho mu Mudugudu wa Kamuvunyi haravugwa inkuru y’abasore babiri basanzwe mu nzu babagamo bapfuye bikekwa ko bishwe n’umwuka w’imbabura yari aho baraye.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi Taliki 28 Nzeri ahagana saa moya n’igice za mugitondo nibwo abavandimwe b’aba basore babonye batinze kubyuka bica urugi basanga bashizemo umwuka.

Nkusi Médard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko inzego z’umutekano RIB na Polisi zagiye aho byabereye ngo iperereza ritangire hamenyekane imvano y’uru rupfu.

Yagize ati “Birakekwa ko bishwe n’imbabura, ariko ntago twahita tubyemeza. Turi kumwe n’abakozi ba RIB batangiye iperereza, dutegereje ikizavamo.”

Abo basore barimo Ishimwe James w’imyaka 20 na Niyomugabo Karim w’imyaka 17. Biteganyijwe ko imirambo yabo ijyanwa gusuzumwa ku bitaro bya Kibuye mbere yo gushyingurwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU