Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano yahawe izindi nshingano nshya

Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga naho Francis Gatare agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB.

Itangazo rigaragaza abayobozi bashyizwe mu myanya na Perezida wa Repubulika ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa 27 Nzeri 2023.

Mu bandi bashyizwe mu myanya harimo Prof. Nshuti Manasseh wagize Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe imirimo yihariye na Dr Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Hari kandi Alphonse Rukaburandekwe wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire mu Rwanda na Bonny Musefano wagizwe Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.

Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
Dr Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe
Prof. Nshuti Manasseh wagize Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe imirimo yihariye
Francis Gatare wari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’ubukungu yahawe kuyobora RDB yahozemo

 

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!