Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Ihene zibangamira ababyeyi bari kubyara mu Kigo Nderabuzima cya Rukozo

Mu karere ka Rulindo umurenge wa Rukozo abagana ikigo Nderabuzima cya Rukozo bavugako babangamiwe n’ihene ziragirwa muri iki kigo.

Iyo bibaye nangombwa barazizirika, byabaye akamenyero

Umwe mubo twaganiriye yavuzeko ibi bintu bigaragara nko kubasuzugura aho iyo bagiye kwivuza kwa muganga ngo birirwa babisikana n’ihende ibyo babonako nta gaciro bahabwa.

Undi nawe utifuje ko imyirondoro ye itangazwa yagize ati: ” Ujya kubona umubyeyi yagiye nko kubyara, ukabona ihene irinjiye, umubyaza n’umubyeyi bakabura uko babigenza[…]”.

Twashatse kumenya koko ibivugwa by’uko mu kigo Nderabuzima cya Rukozo habaye urwuri, ku muringo wa telefoni igendandwa umuyobozi w’iki kigo Sr Mapendano Berthilde
ati:” Izo hene ubusanzwe hari ikiraro zibamo,ubwo ziba zatorotse abarwayi bazibona bakazizirika ntago zijya ziragirwa mu kigo,…”. Abajijwe nyiri izi hene yavuzeko ari izikigo Nderabuzima cya Rukozo.

Amakuru dufite ariko avugako abagana iki kigo bagiye babimubwira mu bihe binyuranye bamubwirako izi hene zibanangamira akanga kubumva bikamera nko guta inyuma ya Huye.

Ngizo ziba zisanga mu kigo

Akarere ka Rulindo bakimara kumenya aya makuru bavuzeko bagiye gukurikirana vuba iki kibazo cyigakemurwa.

Ibi bibaye mu gihe Leta muri gahunda yiswe Human security ihanganye n’abakibana n’amatungo aho bivugwako abateza umwanda no kubanduza indwara zimwe na zimwe zo mubuhumekero ariko abarwayi bo hano i Rulindo mu kigo nderabuzima cya Rukozo bakaba baba bibanira n’ihene.

Ayo ni amahurunguru ziba zanyanyagije mu kigo

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU