Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURURulindo: ES Kiyanza hongeye kwibwa mudasobwa zisaga mirongo itatu

Rulindo: ES Kiyanza hongeye kwibwa mudasobwa zisaga mirongo itatu

Mu karere ka Rulindo umurenge wa Ntarabana mu kagari ka Kiyanza kuri uyu wa 22 Nzeri 2023 hamenyekanye inkuru y’iyibwa rya mudasobwa mu kigo cy’amashuri cya ES Kiyanza.

Aya makuru akaba yamenyekanye saa sita ishyira i saa saba z’amanywa ubwo ubuyobozi bw’iki kigo bari mubugenzuzi butegura itangira ry’amashuri.

Muri iki kigo hakaba hibwe mudasobwa zigendarwa (Laptops) 33 na Projectors 2 zabaga mu cyumba abanyeshuri bigiramo ikoranabuhanga(smart classroom).

Iri shuri ubusanzwe rifite abarinzi ba compani (Company) ya RUCOSEC akaba aribo bacunga umutekano.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’inzego bireba ngo baduhe amakuru kuri ubu bujura, ariko kubona amakuru muri kano karere biragoye cyane.

Gitifu w’umurenge wa Ntarabana mu butumwa twamwandikiye kuri WhatsApp yabusomye araruca ararumira.

Visi Meya wa Rulindo ushinzwe imibereho myiza unafite mu nshingano uburezi,Mutaganda Theophila yemereye Radiotv 1 aya makuru ati:” Akarere twabimenye ko byabaye amakuru y’ibanze ni uko ari ibikoresho bya laptop byibwe[…]”. Akomeza avugako babimenye mu ma saha ya saa yine.

Yakomeje avugako bagikurikirana ngo barebe, avugako byamaze gushyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Tubibutse ko ubujura bukorewe muri iki kigo mu mwaka wa 2016 nabwo hibwe mudasobwa zisaga 20 nabwo haciwe ingufuri,zikaburirwa irengero.

Aha niho izo mudasobwa zibwe zabaga hishwe ingufuri binjiramo

 

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
๐Ÿ“žor Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!