Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Eden Care igisubizo mu kwihutisha serivisi z’ubwishingizi n’ubuvuzi

Kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 ubuyobozi bwa Eden Care, ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuvuzi mu Rwanda gitanga serivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru banagaragaza udushya barusha abindi bigo.

Iki kigo Eden Care bavugako bitakiri  ngombwa ko umuntu avunika ajya gushaka serivisi z’ubwishingizi ku bigo runaka, ahubwo ibigo by’ubwishingizi, abahuza n’abandi bakwiriye kwisunga ikoranabuhanga kugira ngo bagere kuri benshi kandi vuba.

Rudahinduka Kevin, Umuyobozi Mukuru wa Eden Care Medical mu Rwanda yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha kumenya ubuzima bw’umukozi mu kigo gikorana na Eden Care.

Rudahinduka agaragaza ko bimwe mu byo umukozi azajya akurikiranwaho mu buzima bwe ari ukumenya uko ahagaze, umubyibuho, isuzumwa ry’indwara zo mu mutwe, ubujyanama no gusuzuma indwara zitandura.

Akomeza agira ati: “Ndasaba abaturage kugira ubuzima bwiza bidasabye ko bihutira kwa muganga ahubwo nibakore imyitozo ngororamubiri no gukora imyitozo yoroheje mu gihe bari mu kazi”.

Moses Mukundi washinze Eden Care asobanura serivisi iki kigo gitanga

Moses Mukundi, umuyobozi wa Eden Care ku Isi akaba ari na we wayitangije, avuga ko buri Cyumweru bagenzura uko ubuzima bw’abanyamuryango ba Eden Care buhagaze.

Rudahinduka umuyobozi wa Eden Care mu Rwanda nawe asobanura ko bitewe n’uko umukozi ahagaze, bamwegera bakamuganiriza.

Akomeza agira ati: “Abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo bakoreramo, babona raporo z’urwego abakozi babo bariho mu bijyanye n’ubuzima.

Eden Care yavuze ko yiyemeje gutanga ubwishingizi ku bigo bishishikajwe no kugira abakozi bafite ubuzima buzira umuze, bagakora batekanye.

Imikorere yayo mu ikoranabuhanga ifasha abakozi kubona ubwishingizi mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bunoze.
Iki kigo kandi gifite na serivisi zigenewe abantu ku giti cyabo n’imiryango ikeneye ubwishingizi bw’ubuvuzi.
Gifite akarusho kuko umukoresha akurikirana amakuru y’abakozi ajyanye n’ubwishingizi bw’ubuvuzi bidasabye kubisoma mu mapaji y’impapuro.
Abakoresha ubwo bwishingizi bahabwa uburyo bw’ikoranabuhanga aho bakoresha telefone ndendanwa zabo bagashyiramo “application” ibafasha kumenya ibijyanye n’ubwishingizi bwabo, ibitaro na farumasi bikorana na Eden Care.
Ibi bibafasha kugabanya umwanya bamara ku bitaro bategereje serivisi z’ubwishingizi bityo bakarushaho gutanga umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!