Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza:Diregiteri arakekwaho kwiba ibishyimbo mu kigo

Mu rwunge rw’amashuri rwa Gati (G.S Gati) riherereye mu kagari ka Gati mu murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza yahagaritswe by’agateganyo mu kazi. Birakekwako ibaruwa yahawe  imuhagarika by’agateganyo ko byaba ari ukubera kunyereza ibishyimbo.

Uwahaye amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru yagize ati “Hari ibishyimbo ubuyobozi bwasinyiye ko byinjiye kandi bitinjiye, biri hagati y’ibilo 300 na 350.”

Uriya muyobozi wa G.S Gati yavuze ko yahawe ibaruwa.

Yagize ati “:Ibaruwa nahawe ivuga ko bari mu iperereza nyuma bamenya ibyo ari byo kikaba cyashyirwa mu bikorwa.”

Akomeza avuga ko atemerewe kujya mu kazi nk’uko bisanzwe, gusa yirinze kuvuga icyo yajijijwe.

Yagize ati “Ntabwo nabyinjiramo byose kugira ngo ntabangamira iperereza.”

Yemeye ko ibiri gukorwaho iperereza ari ibijyanye n’imikorere n’imikoranire n’abakozi.

Ubusanzwe byajyaga byumvikana ku bakozi ba Leta aho umukozi waketsweho amakosa amara amezi atatu adakora atanahembwa, gusa uriya muyobozi yavuze ko atajya mu kazi ariko guhembwa byo nta kwezi kurashira ahawe ibaruwa.

Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza ntibyadukundira.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!