Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Umugabo yafashe umusore aryamanye n’umugore we mu nzu y’uwo musore, ahita abakingiranamo.
Ibi byabaye ubwo uyu mugabo yari yagiye ku kazi ke ko kwigisha, ahamagarwa n’abaturanyi bamubwira ngo ahurure arebe umugore we aho aryamanye mu nzu y’uwo musore.
Amakuru dukesha Umuseke bahawe n’umuturage yavuze ko uwo mugabo yahageze akananirwa kubyakira.
Yagize ati “Uwo mugabo w’umwalimu yafashe umuhoro ngo abateme, bamugira inama yo kutabikora cyokora afata ingufuri arabafungirana.”
Amakuru akomeza avuga ko uyu musore akimara kumenya ko yafungiranywe, yacishije ferabeto mu rugi (nta grillage ziriho) yica ingufuri we n’uwo mugore bariruka.
Umwe mu bayobozi yatangaje ko uyu mugabo akimara gushyiraho ingufuri yahise yihutura kujya kubibwira iwabo w’umusore.
Yagize ati “Se na nyina b’umusore baje bicara hamwe babaza uyu musore niba yasambanjije uwo mugore arabihakana. gusa umugore we yemeye ko basambanye.”
Andi makuru avuga ko bitari ubwambere bibaye, abaturage bavuga ko ari ubwambere hagaragaye ibimenyetso ariko byari bisanzwe bibaho, dore ko uyu mugore ngo yigeze no guta urugo agasanga uyu musore i Kigali aho yakoreraga umwuga wo kumotara.
Ubwo uwo mugore yataga urugo, nyuma yaragarutse umugabo aramwakira kubera ko bashakanye byemewe n’amategeko kandi bafitanye n’abana.
Bivugwa ko ibi byabaye RIB yabimenye ariko itabyivanzemo, kubera ko amakuru nk’aya iyo amenyekanye ntawatanze ikirego RIB itabyinjiramo.
Umugore kuri ubu yasanze abana, gusa ngo bagifatwa uyu musore yemereye uyu mugabo amafaranga ariko ngo areke uwo mugore, gusa icyifuzo cy’umugabo ni uko batandakuna ariko inzitizi ni abana bato bafitanye.