Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi, mu Kagari ka Bikara, umugore w’imyaka 42 yafunzwe acyekwaho kwiba ihene y’umuturanyi we ubwo basangaga inyama mu gisenge cy’inzu.
Kabera Canisius, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, yavuze ko uyu mugore yibye ihene y’umuturanyi we ku wa kane, nyuma y’iminsi ibiri afatwa yaramanitse inyama mu gisenge cy’inzu (plafond) agenda aziryaho.
Gitifu yagize ati “Nyiri tungo yarakomeje ararishakisha araribura, abaturage bo bagakeka ko ryagiye ku muturanyi, bagiyeyo abana bavuga ko bayibonye ariko bayirukankanye batazi aho yagiye, ariko icyagaragaye ni uko bari bayishyize mu nzu bakayibagiramo”.
Gitifu yakomeje avuga ko nyiri itungo yashakiye hirya no hino mu masoko ariko akabura ihene, undi muturanyi agatanga amakuru ko ajya yumva impumuro murugo rw’uyu mugore, nibwo bagiye kuyishakirayo basanga yarayibaze.
Gitifu ati “Burya inyama ni ibintu bihumura, umuturanyi wundi ni we watanze amakuru aravuga ati, mube maso muri ruriya rugo hari kuvayo impumuro y’inyama, nibwo twasubiye kuri urwo rugo turamuganiriza ahakana ko yibye iyo hene, ariko birangira yemereye ubuyobozi kujya gushaka ko iyo hene ihari.”
Arongera ati “Ubwo bashakiraga mu nzu umwe yarebye muri plafond abonamo umufuka urimo inyama barebye basanga ni ya hene yibwe umugore yashyikirijwe Polisi.”
SRC: Kigali Today