Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyuma yo gufatirwa mu ndege asambana ahawe ibihano bikomeye.

Umugabo w’imyaka 23 yafashwe amashusho ku ya 07 Nzeri ari gusambanira mu ndege ya EasyJet none yabujijwe kongera kugenda mu ndege y’iyi kompanyi kubera ibyo yakoze.

Uyu mugabo yasanzwe mu bwiherero bw’indege ari gusambanya umugore, bose bishimiye gutera akabariro muri metero zirenga 10 uvuye ku isi.

Nubwo nyina Elaine w’uyu mugabo witwa Piers Sawyer yababajwe n’umuhungu we, avuga ko mbere yo gufata indege uyu muhungu we yari yanyweye inzoga yasinze, kandi ngo yifuzaga kongera kubonana n’uyu mugore.

Piers yabujijwe kongera kugenda mu ndege y’iyi kompanyi nyuma y’iminsi ine yaramaze mu kiruhuko kumwe na murumuna we Harrison ndetse n’incuti ze.

Piers Sawyer yagize ati “tumaze gusubira ku kibuga cy’indege, EasyJet yatubwiye ko tutemerewe kujyana nabo.”

Ubusambanyi bw’aba bombi bwaje ubwo bari bamaranye iminota igera kuri 40, berekeza Ibiza muri Espagne aho yamuganirije ari kumwe n’incuti ye.

Piers yemeye ko yari yasinze, kuko we na Harrison ngo batangiye kunywa inzoga kuva saa yine, kandi bafite urugendo saa moya z’umugoroba uwo munsi.

Piers na The sun yagize ati “bishoboka ko mu minota 40 aribwo igitekerezo cyaje duhita tujyayo (mu bwiherero), iruhande rwaho hari abakozi babiri b’indege bishoboka ko ari bo batubonye.”

Yavuze ko adaheruka uyu mugore baherukana i Biza bari gufata imizigo yabo.

Nubwo atazi neza uyu mukobwa bari kumwe mu biruhuko, yavuze ko atamwatse urukundo cyangwa ngo amwake nimero ya telefone.

Aba bombi bafashwe amashusho bava mu Bwongereza berekeza muri Espagne, aya mashusho amaze kurebwa n’amamiliyoni.

SRC: Umuryango

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!