Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

Senateri Ntidendereza William yatabarutse.

Senateri Ntidendereza William yitabye Imana kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri 2023, aguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Inkuru y’urupfu rwa Senateri Ntidendereza William yamenyekanye ku mugoroba w’uyu munsi.

Amakuru IGIHE yamenye dukesha iyi nkuru ni uko yaguye muri King Faisal Hospital azize uburwayi yari amaranye amezi atandatu.

Senateri Ntidendereza William yabonye izuba ku wa 11 Kamena 1950. Yitabye Imana nyuma y’imyaka ine yari amaze yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena.

Senateri Ntidendereza yatorewe kuba Umusenateri ku wa 16 Nzeri 2019. Yayinjiyemo ku itike yo guhagarira umujyi wa Kigali.

Icyo gihe Ntidendereza yagize amajwi 60% y’abatoye bose hamwe 110 mu gihe abagombaga gutora bari 116. Yatsinze Buteera John, Mutimura Zeno na Rwakayiro Mpabuka Ignace bari bahanganye.

Mbere yo kwinjira mu Nteko, Ntidendereza yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda nk’aho mu 2012 yari Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu; yanabaye kandi Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro kuva mu 2006 kugeza 2008 ubwo yeguraga kuri uyu mwanya.

Ntidendereza ni impuguke mu burezi akaba n’inararibonye mu miyoborere myiza, by’umwihariko mu burere n’Umuco Nyarwanda.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU