Umunyamakuru Umuhoza Honore ukorera ibitangazamakuru bya Radio Flash na Flash Tv, yatangajeko agiye kugeza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB mu Rukiko kuko rwa mufunze binyuranyije n’amategeko ndetse abuzwa nuburenganzira bwo ku menyesha umuryango we aho ari kugeza ubwo arekurwaga.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023 nibwo hamenyekanye amakuru Β ko uyu munyamakuru yaba yatawe muri yombi azira gukwirakwiza amashusho yβurukozasoni ku muyoboro wa YouTube.
Uyu mu nyamakuru yatangarije kimwe mu binyamakuruΒ ko kuwa kabiri wβiki cyumweru ari bwo yatawe muri yombi mu karere ka Musanze ariko aza gufungirwa Β mu mujyi wa kigali.
Avuga ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije nβamategeko kuko ifungurwa rye ritamenyeshejwe umuryango we.
AtiβBaramfashe ngiye mu kazi, muri uko kumfata ntabwo bemeye ko ngira abo mpamagara cyangwa ngira abo menyesha.Bahita bambwira ngo ugomba koherezwa ikigali kuko ari ho ibinshinja biri.Narategereje, imodoka iva ikigali ari jye ije gutwara.β
Umuhoza yavuze Β ko Urwego rwβUbugenzacyaha rwamushinjaga gushyira ibiteye isoni kuri Youtube.
ariko ngo yari yarabihagaritse kuhera mu mpera za 2021.
Icyakora avuga ko hari abagiye bamwiyitirira nyuma yuko abiretse, bagafata amashusho yigeze gukoresha, bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Uyu Munyamakuru yaje ku vuga ko
mu gutabwa muri yombi kwe byakozwe mu buryo bunyuranyije nβamategeko bityo ko agiye gushaka uko nawe atanga ikirego.
Ati” Bamfata ntibigeze bamenyesha icyo ndegwa,ntibigeze bampa guhamagara ngo menyeshe abo mu muryango.Hari kuwa kabiri, kuwa gatatu haragera nkiri aho ntaramenyeshwa icyo ndegwa.Abo mu muryango nibo batabaje ngo twabuze umuntu.β
Umuhoza yavuze ko ku Β mugoroba wβejo tariki ya 1 Nzeri 2023, ahagana saa tatu(21h00) ari bwo yarekuwe nyuma yβibazwa ryβubugenzacyaha.
Aha niho yahere avuga ko agiye kwifashisha umunyamategeko we bagatanga ikirego
Ati βUmunyamategeko wanjye icyo agiye kumfasha ni uko tugite kurega Urwego rwβUbugenzacyaha RIB kuko ntabwo bubahirije amategeko mu ifungwa ryanjye.βUrumva ntibyakozwe, iminsi irashira nkiri muri kasho,biza kumenyekana ari uko umuryango utanze ikirego ko wabuze umuntu.β
Ubwo Umuhoza Honore yatabwaga muri yombi ntacyo Urwego
rwβUbugenzacyaha rwigeze rubitangazaho.
src: umuseke