Abantu 47 bari batashye bahuye n’uburwayi butunguranye bagakeka ko byatewe n’ubushera banyoye mu bukwe.
Byabereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Budakiranya, Umurenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2023, nibwo Ikigo Nderabuzima cyatangiye kwakira abarwayi bafite ibimenyetso birimo kuruka no gucibwamo.
Ku wa Gatandatu nibwo umusaza w’imyaka 67 wo mu Mudugudu wa Kigarama yagiye gusaba no gukwa umugore we bamaze igihe babana.
Ku munsi wakurikiyeho (ku Cyumweru) yakiriye abari batashye ubukwe abatereka amayoga y’amoko atandukanye baranywa ariko abagize ikibazo ni abanyoye ubushera.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Cyinzuzi, Benda Theophile, yavuze ko abo bamaze kwakira kwa muganga ari abantu 47 barimo bane barembye bajyanywe ku Bitaro bya Rutongo.
Ati “Amakuru bari kuduha baravuga ko babitewe n’ubushera banyoye mu bukwe”.
Umuhungu w’umusaza wari wakoresheje ubukwe witwa Nyandwi Janvier w’imyaka 27, abaturage baravuga ko yamaze kwitaba Imana.
Benda yasabye abaturage kujya bagenzura ingano y’ibinyobwa banywa n’abategura ibinyobwa bakajya bita ku isuku yabyo.