Inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke, yirukanye ku mirimo uwari umuyobozi wako, Mukamasabo Appolonie ku bw’imyitwarire idahwitse.
Mukamasabo yari Meya wa Nyamasheke kuva muri Nzeri 2019.
Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere, Hategekimana Jules César, yatangaje ko Meya Mukamasabo yirukanwe mu nshingano “kubera imyitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.”
Njyanama ya Nyamasheke ntiyigeze itangaza birambuye ibikubiye muri iriya mikorere idahwitse.
Meya Mukamasabo na we yemeje ko atariki umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke mu butumwa yandikiye abo bakoranaga muri uyu mugoroba.
Ati: “Bsr [Bonsoir], ntabwo nkiri mu nshingano zo kuyobora akarere. Mbashimiye uburyo twakoranye. Imihigo irakomeje.”
Iyirukanwa rya Meya wa Nyamasheke rije ryiyongera ku rya Habitegeko François wari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba na we wavanwe mu nshingano na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kanama 2023.