Home AMAKURU Karongi: Umusore witwa Masengesho yiyahuye avuye mubukwe.
AMAKURUUBUZIMA

Karongi: Umusore witwa Masengesho yiyahuye avuye mubukwe.

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 21 wo mu Karere ka Karongi wari uvuye mu bukwe yiyahuje umuti wica udukoko uzwi nka Kioda.

Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Ruhinga mu Murenge wa Gitesi avuga ko umusore witwa Masengesho Jean Pierre yanyweye uriya muti ahita ajya kwiyicarira ku irembo.

Abo mu muryango we bagize ngo Masengesho arimo arafata akayaga ku irembo n’ubwo mbere yaho yumvise yakiwe n’icyaka agatuma murumuna we amazi yo kunywa.

Masengesho yagumye yiyicariye ku irembo abandi begekaho umuryango w’inzu maze bajya kwiryamira.

Bavuga ko batunguwe no gusanga mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2023 arambaraye hasi yashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gitesi, Justin Irakoze yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko uriya musore yakundaga inzoga cyane.

Yavuze ko nta kibazo kizwi Masengesho yari asanzwe afitanye n’abo mu muryango we cyangwa abaturanyi

Yagize ati “Tukaba dukeka ko uriya nawe yaba yafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima abitewe n’isindwe.”

Biteganyijwe ko RIB ifata ibipimo no kujyana umurambo wa Masengesho gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Kibuye mbere y’uko ushyingurwa.

Written by
Sam Kabera

📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!