Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?

Bamwe mu bahemberwa mu mwalimu Sacco bavugako bashobora kuba baragurishijwe ntibabimenye doreko birirwa bakatwa amafaranga ngo y’ubutumwa kandi serivisi ntayo bahabwa,ubuyobozi bukabirebera bukaryumaho.

Kenshi mu matariki ya nyuma mu mpera z’ukwezi mu guhembwa, nibwo abarezi batangira gutaka ibibazo bitandukanye byo kubitsa no kubikuza nk’uko byagarutsweho na Kayitana n’abagenzi beΒ  basubiza ubutumwa bw’iyi Koperative yanyujije kuri X yahoze ari (Twitter) ibasaba kwihangana
Kayitana agaruka kubibazo avugako we na bagenzi be bamaze kurambirwa , yagaragaje ko ariΒ  Ikibazo cya ‘System’ yaΒ  Push na Pull ibafasha mu kubitsa no kubikuza iba idakora (Yahagaze), Gukatwa amafaranga 20 mu gihe bari gukoresha konti zabo mu Umwalimu Sacco kandi nyamara itari gukora , kudakora kwa Serivice zose hifashishijwe Telefone mu gihe umushahara waje , kuba batinda kumenyeshwa ikibazo gihari muri ‘Mobile Banking’, Gusaba inguzanyo ukamara igihe kirekire utarayihabwa, n’ibindi bitandukanye.

Uyu Kayitana kandi yanenze inteko rusange ya Koperative Umwalimu Sacco avuga ko ari baringa.

Uretse Kayitana undi witwa Aphrodise Ntakirutimana , we yasabye ko iki kibazo cyahabwa umurongo agira ati ” Dear Umwalimu Sacco, mudufashe ikibazo cya Push na Pull gihabwe umurongo urambye. None se ni gute bisigaye bigera mu mpera z’ukwezi iyi system igakwama? Binashobotse mwajya mutubwira icyateye icyo kibazo niba ari system ubwayo cyangwa se niba ari ubushobozi bwabayishinzwe”.
Hategekimana Fabien nawe anyuze kuri ubu butumwa yagize ati ” Iyi system nipfa mwihangane mujye mureka no gukata .Izindi company nka MTN cyangwa Airtel iyo bakase amafaranga bitemewe baragusubiza .None twebwe Abanyamuryango duhora dukatwa amafaranga kuri systΓ¨me idakora mu bihuza gute muri comptabilitΓ© ? Mudufashe”.
Ubu butumwa bwatanzwe na Umwalimu Sacco bwagiraga buti:”
Banyamuryango, Turabamenyesha ko serivisi ya push & Pull kuri Mobile Banking yagize ikibazo. Mutwihanganire turimo gukora ibishoboka byose ngo gikemuke.Murakoze”.
Mu bitekerezo birenga 100Β  byatanzwe n’abanyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco, nta numwe wigeze asubizwa cyangwa ngo bahabwe umurongo.
Ibibazo by’abanyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco, bishingira ahanini , kuri Service zitangirwa kuri Telefone nka kimwe mu gisubizo cyari cyashatswe hagamijwe kuborohereza mu gihe cy’amasomo no mu yindi minsi hirindwa gutonda umurongo kucyicaro no guta akazi bajya guhembwa no kwaka izindi Serivice.
Mu kiganiro Umuyobozi wa Koperative Umwalimu Sacco Uwambaje Laurence yagiranye natwe, yasobanuye ko ibibazo bafite byose babizi ndetse ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo byose bihabwe umucyo , banasobanurire abanyamuryango ibyo bashobora kuba batarasobanukirwa neza.

Yavuze ko kandi kuba abanyamuryango hari inguzanyo batinda kubona bituruka ku kuba Koperative ubwayo iba igomba kubahiriza amategeko hagamijwe kwirinda ibihano ngo na cyane ko inguzanyo batanga ari nyinshi.

Mu magambo ye yagize ati ” Kubijyane no service zo kubitsa no kubikuza zikunda kugira ikibazo cyane , ni ibisanzwe kuko hari ubwo abarezi bahemberwa rimwe mu Turere twose bose bagiraho rimwe hakavuka ikibazo ariko ntigitinde kuko iyo tubibonye duhita tubikurikirana.Turabasaba kwihangana kuko turi gushaka uko twagikemura mu buryo burambye bigendanye no kwagura uburyo byakorwaga muri ‘System’.

Hari igihe twanga guhita tubwira abanyamuryango bacu kubera ko tuba tubona ko ikibazo ari igisanzwe kidatinda , ariko iyo byanze nibwo duhita dutanga itangazo kubanyamuryango bacu”.

Ku bijyane no kuba abanyamuryango ba Umwalimu Sacco bakatwa amafaranga 20 RWFΒ  no mu gihe ‘Mobile Banking’ itarimo gukora , uyu muyobozi yavuze ko ataribyo kuko ngo iyo ari ikibazo rusange cyavutse aya mafaranga bayakuraho ntibayakatwe.

Uwambaje Laurence, yavuze ko kandi abarezi batinda kubona inguzanyo biterwa akenshi nuko nabo babashaka kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Yagize ati ” Kubasaba inguzanyo bagatinda kuzihabwa nababwira ko biterwa n’ibihe Bank iri kunyuramo, hari igihe tuba tutubahirije ibipimo bijyanye n’ibyo dusabwa kuko ntabwo bank ikorera mu kirere gutyo gusa , ikora yubahiriza ibyo isabwa.

Hari ibyo bita ibipimo , bakavuga ko mu bijyanye n’imicungire myiza y’ikigo cya Bank , iyo gitanze inguzanyo k’umutumgo bwite w’ikigo ntabwo yakagombye kurenga 80%, rero kubera ko twe dufite abanyamuryango benshi kandi ubuzima bwabo akaba ari inguzanyo, harimo abafata inguzanyo y’Amafaranga make ariko kubera ko ari benshi nayo akaba menshi.

Icyo gihe rero iyo tumaze kubona ko hari ibipimo twamaze kurenza, tukaba twarengeje ariya 80% kugira ngo natwe tudahabwa ibihano bya ‘Central Bank’ , dutangira kujya tubaha gahoro ugereranyije nuko byihutaga”.

Yakomeje agira ati” Nabo barabizi ko byihutaga kuko,umunyamuryango yararaga yohereje kuri Email ubusabe bwe mu gitondo akaza gufata amafaranga ariko ubu tugenda dushyiramo uko gutinda kandi twarabibamenyesheje , kugira ngo twubahirize ibyo bipimo ariko bitavuze ko ariko bihora”.

Laurence, yemeza ko nyuma y’uko abarimu bongerewe amafaranga y’umushahari , batangiye kwemererwa inguzanyo y’Amafaranga menshi , bajya kuyasaba bakabikorera rimwe niyo ikaba impamvu.

Uyu muyobozi yemeza ko mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka , abanyamuryango basabye amafaranga agera kuri Miliyari 12 , naho kuva mu kwezi kwa Mutarama 2023, Koperative ya Umwalimu Sacco, imaze gutanga inguzanyo ya Miliyari 150 zafashwe n’abanyamuryango , bigatuma ibipimo byashyizwe birenga mu gihe cyo gutanga inguzanyo abasabye bakajya bazihabwa gahoro gahoro ugereranyije nuko byari bisanzwe.

Ubuyobozi bwa Umwalimu Sacco, bwijeje Abanyamuryango ko Mobile Banking irigushakirwa umuti mu buryo burambye ariko nabo bagasabwa kumva Impinduka zibaho , ziva mu ikoranabuhanga ndetse no mikoranire hagati yabo n’ikigo.

Kugeza ubu , Umwalimu Sacco ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 155 mu gihugu hose.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!