Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Akatiwe imyaka 30, gukubitwa ibiboko 10 n’ihazabu ya Miliyoni azira gusambanya umwana w’imyaka 12.

Mseveni Mchele Delefa, utuye muri Tanzania Kahama mu Ntara ya Shinyanga, yakatiwe imyaka mirongo itatu (30), acibwa ihazabu y’Amashiringi ingana na Miliyoni(1,000,000) hamwe no gukubitwa ibiboko icumi (10), azira gusambanya umwana we w’imyaka Cumi n’ibiri (12).

Umucamanza Edmund Kente, yahanishije Mseveni ibi bihano ku wa gatanu nyuma y’uko ibimenyetso byose bishinza uyu mugabo byose bikusanijwe.

Uyu mucamanza akomeza avuga ko impamvu yahaye Mseveni ibi bihano byose, ngo ni ukigira ngo bibere isomo uyu mugabo n’abandi bagerageza kwijandika mu byaha nk’ibi.

Uyu mugabo yakomeje gutakambira urukiko, avuga ko yagabanyirizwa igihano kuko afite umuryango w’abana batanu yitagaho, bityo ko yagabanyirizwa akita k’umuryango ariko urukiko rubitera utwatsi.

Mseveni yakoze iki cyaha ku wa 15 Mata 2023, ubwo yafataga ku ngufu umwana we w”imyaka cumi n’ibiri (12), wigaga mu wa karindwi (7) w’amashuri abanza.

SRC: Umuryango

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!