Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’umugabo witwa Mpitabazana Léonard bahimba Kévin ushakishwa nyuma yo guta Aisha Christine bari baherutse gusezerana imbere y’Imana mu buryo bw’ibanga yarangiza agatoroka.
Gitifu w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, ko uyu Mpitabazana Léonard yataye umugeni we nyuma y’iminsi ibiri bari bamaranye agenda atamusezeye.
Ni mu gihe hari amakuru ko Aisha Christine umugore we yari afitanye ubukwe n’undi musore kandi ko bagombaga gusezerana imbere y’amategeko ku wa 28 Werurwe 2025 noneho byagera ku wa 29 Werurwe 2025 bagasezerana imbere y’Imana.
Gitifu Nshimiyimana avuga ko amakuru afite yemeza ko abo bombi hari ibyo batumvikanye noneho bituma ubukwe bupfa.
Yagize ati: “Umugeni yigiriye Inama yo gushaka undi musore bakorana ubukwe kuri izo taliki yishumbusha Mpitabazana Léonard.”
Akomeza avuga ko Aisha na mugenzi we batigeze bajya gusezerana ku Murenge ahubwo bahisemo guhamagara Pasiteri akabasezeranyiriza mu rugo rw’aho umukobwa yari atuye i Rugobagoba mu Karere ka Kamonyi.
Gitifu Nshimiyimana akomeza avuga ko hari amabanga y’urugo akomeye Aisha Christine n’umugabo we Mpitabazana Léonard batumvikanyeho umugabo ahita afata icyemezo cyo guta umugore aracika kandi ntiyasubira mu Murenge wa Nyamabuye aho yari asanzwe atuye.
Yagize ati: “Umugore we yategereje ko umugabo agaruka araheba aza kwa Sebukwe kubaza amakuru.”
Ngo Aisha yagiye kwa Sebukwe ahasanga Nyirabukwe amubajije niba umugabo we ntawe babonye aramuhindukirana abaza umukazana aho yashyize umuhungu wabo.
https://youtu.be/Zh8DrOIzToU?si=q-yu4j0yFHJkvpMb
Gitifu avuga ko kugeza ubu bataramenya aho Mpitabazana Léonard aherereye, gusa akavuga ko hari uwababwiye ko yaba yabonetse ariko we atamubonye.
Gitifu Nshimiyimana yagiriye Inama abagiye ku rushinga ko kubaka bisaba gushishoza abantu bakajya inama bashingiye ku masezerano bumvikanyeho bombi bakirinda guhubuka.
Kuri ubu Aisha Christine afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu gihe iperereza ririmo gukorwa. (Umuseke)
Leave a comment