Nk’uko amakuru aturuka ku ruhande rwa M23 ndetse n’urwa Leta ya Kinshasa, aravuga ko biteganyijwe ko impande zombi zizahurira mu biganiro ku wa 09 Mata 2025.
Impande zombi zizahurira i Doha muri Qatar, ikaba inshuro ya mbere zaba zihuye kuva mu Ugushyingo 2021 ubwo intambara zihanganyemo yongeraga kubura, nk’uko bitangazwa na Reuters.
Ibi biganiro bitaziguye biteganyijwe ko bizahuza M23 na Leta ya Kinshasa, biri mu rwego rwo gukemura amakimbirane impande zombi zifitanye.
Umwe mu bayobozi bo ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, yabwiye Reuters ko ibiganiro bizaba ku wa 9 Mata, keretse urundi ruhande rwitwaye nabi.
Andi makuru aturuka imbere mu bayobozi ba hafi ba M23, avuga ko ibiganiro biteganyijwe kuri uwo munsi ndetse ko uwo mutwe witeguye kugeza kuri Leta ya Kinshasa ibyo wifuza.
Hari amakuru avuga ko yaba M23 na Leta ya Kinshasa bemeranyije ko batagomba gushyira ku karubanda ingingo bazaganiraho.
Kera kabaye Leta ya Kinshasa igiye kujya mu biganiro na M23, mu gihe yari yarakunze kurahira ikanirenga ko itazigera na rimwe ijya mu biganiro n’uriya mutwe yita uw’iterabwoba.

Leave a comment