Home AMAKURU Rubavu: Umugabo yafatanywe inzoka nzima mu ikoti bivugwa ko yayifashishaga akora ubutubuzi
AMAKURU

Rubavu: Umugabo yafatanywe inzoka nzima mu ikoti bivugwa ko yayifashishaga akora ubutubuzi

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bafatanye umugabo inzoka nzima iri mu ikoti, bivugwa ko ari yo yifashishaga mu kubatuburira.

Uyu mugabo yafatiwe mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Kinyanzovu ho mu Mudugudu wa Bushanga, ku wa Gatanu taliki 28 Werurwe 2025.

Abo baturage babwiye BTN TV ko bafatanye uyu mugabo inzoka nzima yari yahishe mu ikoti, yafashwe ubwo yari ari gukwirakwiza udupapuro twubutumire mu baturage, tugamije kubashishikariza kugana uyu mugabo wavugaga ko ari umuvuzi gakondo.

Umwe mu bagore wo muri ako gace, avuga ko we na bagenzi be uyu mugabo ufatwa nk’umutubuzi yatuburiwe asaga ibihumbi 30 RWF, ubwo umugabo we yamubwiraga ko aramutse ahaye umuntu ujya ujya muri Uganda amafaranga yamufasha guhashya burundu abajura bamwangiriza urutoki.

Uyu mugore akomeza avuga ko yahuye n’uyu mugabo wafatanywe inzoka ngo amusaba kumuha amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi Magana Atatu (300,000 RWF) kugirango ashyire uruhereko mu rutoki rwe ku buryo umujura uwo ariwe wese uzagerageza kuza kwiba azahita afatwa.

Ati: “Uyu mugabo yafashwe ubwo twabonaga anyanyagiza udupapuro mu baturage tubasaba kumugana ngo abafashe kwirukana abajura. Ubwo rero nkatwe yigeze gutuburira akaturya amafaranga twahise tumuvugiriza induru arafatwa ahita ajyanwa ku biro by’Umurenge wa Cyanzarwe.”

Akomeza agira ati: “Ubundi icyatumye muteza abaturage nuko yigeze kuntuburira ubwo umugabo wanjye yajyaga muri Uganda noneho agarutse aza anyizeza ko yabonye umuntu ushobora kudufasha abashumba batwangiriza urutoki, yambwiye ko muhaye amafaranga yadushyiriramo uruhereko.”

“Umugabo yaraje ansaba Ibihumbi 300 RWF ngo amfashe icyo kibazo noneho muha 180,000 RWF bya Avansi nkuko twari twamaze kubyemeranya, muhuza na muramukazi wanjye ngo amufashe ikibazo cy’ubujura amuha Ibihumbi 80,000 RWF ndetse n’undi mugenzi wanjye amuha Ibihumbi 60 RWF ariko ntana kimwe yadukoreye uretse kuyarya agahita ahunga.”

Aba baturage bavuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo afatanwa inzoka, kuko ngo yigeze gufatanwa inzoka 10, avuga ko ari zo yifashisha akemurira ibibazo abaturage, gusa ku rundi ruhande basaba ubuyobozi ko abantu nk’aba bafatwa bagashyikirizwa ubutabera ndetse bagasubiza abaturage amafaranga babariye dore ko ngo hari n’umuturage wigeze kwegera inzoka yari afite iramukomeretsa.

https://youtu.be/6B8qaoXbBcc?si=c4770BvvtLdlq8s-

Umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru avuga ko ubwo yatungajyaga iyi nkuru, yavugishije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, akamubwira ko ayo makuru y’umugabo wafatanywe inzoka ntayo azi, ari ubwa mbere ayumvise.

Yagize ati: “Amakuru y’uwo mugabo wafatanywe inzoka ntayo nzi kuko ni ubwa mbere nyumvise nubwo uvuga ko yajyanwe ku Biro by’Umurenge wa Cyanzarwe.”

Uyu mugabo ukekwaho kuba umutubuzi, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Busasamana.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!