Intumwa z’umutwe wa M23 zamaze kugera i Doha muri Qatar, aho zitabiriye ubutumire bwa buriya bwami.
Aya makuru yemejwe n’abarimo Ikinyamakuru Jeune Afrique.
Intumwa za M23 ziri i Doha zihagarariwe n’abarimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’uyu mutwe, ndetse na Colonel John Imani Nzenze usanzwe akuriye ubutasi muri M23.
M23 yakiriwe i Doha, nyuma y’ibyumweru bibiri ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bo bahuriye muri uriya murwa mukuru wa Qatar, ku buhuza bw’umuyobozi w’Ikirenga w’ubu bwami.
Byitezwe ko ubuyobozi bw’uriya mutwe bushobora guhurira i Doha n’impande zirimo urwa Leta ya Congo bamaze imyaka irenga itatu mu ntambara mu rwego rwo kuganira ku mpamvumuzi y’amakimbirane bafitanye.
Ifoto yakoresheje ku mutwe w’iyi nkuru, ntabwo yafatiwe muri Qatar, ahubwo iragaragaza abahagarariye M23 i Doha.
