Ibisasu Leta ya Kinshasa yateze ku kibuga cy’indege cya Goma byatangiye gutegurwa

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC ribarizwamo umutwe wa M23, ryatangiye gutegura ibisasu biteze mu kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Goma.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Werurwe 2025, RFI yatangaje ko inzobere mu gutegura ibisasu ziri kwifashishwa kuri iki kibuga cy’indege.

Iki igikorwa kiraca amarenga ko iki kibuga cy’indege cya Goma gishobora gufungurwa vuba kugira ngo cyorohereze imirimo abatanga serivisi z’ubutabazi zigenerwa abagizweho ingaruka n’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC.

Ikibuga cy’ indege cya Goma cyafunzwe taliki ya 26 Mutarama 2025 ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 warwanaga n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa mbere yo gufata umujyi.

Imiryango Mpuzamahanga yasabye AFC/M23 gufungura iki kibuga cy’indege mu rwego rwo korohereza ibikorwa by’ubutabazi, ariko wasobanuye ko bitashoboka bitewe n’uko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryatezemo ibisasu.

Ku wa 11 Gashyantare 2025, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagize ati: “Ibibazo tekiniki birimo ibiturika bitarategurwa n’inzira y’indege yangiritse byabaye imbugamizi yo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.”

AFC/M23 yagaragaje kandi ko umunara uyoborerwamo indege na wo wangijwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ubwo ryahungaga Umujyi wa Goma, rinasiga rinyanyagijemo ibikoresho bya gisirikare birimo amakamyo, indege nto n’imbunda ziremereye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!