Abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza na rwiyemezamirimo bakoranaga batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakekwaho kunyereza umutungo wa leta ungana na miliyoni 67 y’amafaranga y’u Rwanda.
Aba bakozi batawe muri yombi mu bihe bitandukanye, kuva taliki ya 21 n’iya 26 Werurwe 2025.
Abatawe muri yombi barimo Mbasha David wari Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere, Kayigire Anselme wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere na Nzaramyimana Emmanuel, wari rwiyemezamirimo ufite Ikigo cy’Ubwubatsi yitwa E.T.G Ltd.
Undi watawe muri yombi ni Sibomana Charles wari usanzwe ari umukozi ushinzwe ingengo y’imari mu Karere ka Kayonza.
Dr. Murangira B. Thierry, uvugira RIB yatangaje ko Mbasha David, Kayigire Anselme na Sibomana Charles bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu gihe Nzaramyimana Emmanuel we akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha kuri iki cyaha.
Yagize ati: “Barakekwaho kuba barakoze iki cyaha mu bihe bitandukanye mu 2022. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bishyuye ikigo kitari cyo arenga miliyoni 67 RWF ihagarariwe na Nzaramyimana Emmanuel wahise ayabikuza kandi ataramugenewe.”
Dosiye y’abafashwe yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 26 Werurwe 2025, kuri bakaba bafingiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge.
Icyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko N° 54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi hakiyonegeraho n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.
Ni mu gihe ubufatanyacyaha n’icyitso muri ibyo bikorwa ahanwa n’ingingo ya 84 y’itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ubihamijwe ahanwa nk’uwakoze icyaha.
RIB yaboneyeho abantu bose kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa Leta kuko bigira ingaruka mbi ku iterambere, ihamya ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya. (Igihe)
