Umugore witwa Nyirahabineza Josephine wo mu Karere ka Gatsibo yitabye Imana ubwo yari amaze kugwa mu mukoki yikubisemo ubwo yarimo agerageza gukuramo umugabo we wari wawugiyemo.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira mu gitondo cyo kuri wa Gatatu taliki 26 Werurwe 2025, nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Kageyo, Akagari ka Busetsa ho mu Mudugudu wa Gitebwe.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace bambwiye BTN TV ko uyu mugore yaguye mu mukoki ubwo yari agiye gutabara umugabo we wari waguye muri uwo mukoki, icyakora uyu mugabo ku bw’amahirwe yakuwemo akiri muzima.
Bakomeza bavuga ko uyu mugore yari arimo agerageza kumukuramo, maze aranyerera yikubitamo akubye ijosi birangira bimuviriyemo urupfu.
Iyi nkuru iracyakurikiranwa, andi makuru murayamenyeshwa.
