Corneille Nangaa, uyobora Ihuriro Alliance Fleuve Congo yatangaje ko igisirikare cyose cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kizasenywa Ishami rya gisirikare rya M23, Armée Révolutionnaire Congolaise (ARC) akaba ariryo rizasigara ari igisirikare cy’igihugu.
Ibi Nangaa yabitangaje ubwo hasozwaga amahugurwa ku ngengabitekerezo y’ihuriro muri Kivu y’Amajyaruguru, igikorwa cyabaye ku wa Mbere taliki 24 Werurwe 2025.
Aganira n’abari bitabiriye ayo mahurwa yagize ati: “Ntabwo hazabaho kuvanga, nta gusubizwamo cyangwa kumvikana. FARDC izasenywa burundu. Ingabo z’Impinduramatwara ya Congo (ARC), ishami rya gisirikare rya AFC / M23, nizo zizaba ingabo zonyine za Congo.”
Akomeza agira ati: “Ubu ARC ni kimwe mu gisirikare gikomeye ku mugabane wa Afurika. Urabishidikanya? Hano, yirukanye abasirikare b’Abanyaburayi, itsinda Ingabo z’Abarundi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho aba nyuma batagishoboye gutera Abanyamulenge.”
Corneille Nangaa kandi yavuze ko yafashe ibihumbi by’abasirikare ba SADC bo muri Afurika y’Epfo, yigisha kubaha ingabo mpuzamahanga za MONUSCO, yirukana FARDC n’abafatanyabikorwa babo FDLR na Wazalendo.
Ibi yabitangaje mu gihe impande zihanganye zirimo gushaka uburyo bakemura amakimbirane binyuze mu biganiro, icyakora imvugo ya Nangaa yumvikanisha ko M23 ifite gahunda yo gukomeza urugamba kugeza ikuyeho ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.
