Ku munota wa nyuma AFC/M23 isubitse gahunda yo kwakira Loni i Goma

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 ryatangaje ko ritacyakiriye impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bitewe n’impamvu zihutirwa.

Ku wa Gatatu taliki 19 Werurwe 2025, nibwo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zandikiye AFC/M23, ziyimenyesha ko kuva ku 23 kugeza ku ya 27 Werurwe 2025, zizayisura i Goma.

Intego z’uruzinduko zari ukugenzura uko umutekano uhagaze mu bice bigenzurwa n’abarwanyi ba M23, cyane cyane mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, ndetse AFC/M23 yari yazihaye ikaze.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 22 Werurwe 2025, Lawrence Kanyuka, uvugira AFC/M23, yatangaje ko nubwo impande zombi zari zemeranyije guhura zikaganira, iyi gahunda yahindutse ku munota wa nyuma bitewe n’impamvu zihutirwa.

Yagize ati: “AFC/M23 ibabajwe n’ihinduka ry’iyi gahunda.”

https://youtu.be/pq_Ast6hI8U

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikora raporo zitandukanye z’umutekano, uyu muryango ushingiraho mu gufata ibyemezo byinshi birimo kugarura amahoro, kwamagana no gutanga ibihano.

Mu bivugwa zashakaga kumenyaho amakuru ni uburyo AFC/M23 irinda umutekano mu bice igenzura, uko FARDC n’abarwanyi b’indi mitwe barambitse intwaro babayeho, ubufatanye bwa Leta ya Kinshasa na FDLR ndetse n’ibikorwa by’ingabo z’u Burundi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!