Nyagatare: Umusore yishwe n’inkoni yakubiswe na bagenzi be bapfaga Sim Card

Mu Karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y’urupfu rw’umusore wo mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Bwera ho mu Mudugudu wa Ntoma bikekwa ko yishwe na bagenzi be bapfaga Sim Card.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki 18 Werurwe 2025, bivugwa ko uyu musore yapfuye ubwo yari ari kurwana n’abasore bagenzi be, aho bamukubitaga bamuziza ko ari kwaka umwe muri bo Sim Card yari yari yaramutije.

Bamwe mu baturage batuye muri iyo Santere ya Ntoma bavuga ko ubwo bamukubitaga bagerageje kubakiza bikaba iby’ubusa kugeza ubwo ahindutse intere noneho nyuma baza gutungurwa no gusanga yazanye urufuzi ndetse n’amaraso mu mazuru.

Bamwe muri bo bagize bati “Bamukubise kugeza ashizemo umwuka, ubundi twumvaga yaka umwe muri bo Sim Card yamuhaye noneho abandi bakamuhuriraho bamucecekesha. Twagiye kumureba dusanga ari kuzana urufuzi ndetse n’amaraso mu mazuru no mu kanwa ariko hari abagerageje kubakiza biba iby’ubusa.”

Gitifu w’Umurenge wa Matimba, Uwishatse Ignace, ku murongo wa telefoni aganira na BTN TV dukesha iyi nkuru, yavuze ko bamenye iby’iyi nkuru y’incamugongo ndetse anahamya ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe batawe muri yombi.

Ati: “Nibyo yapfuye iperereza rirakomeje cyakora batatu bakekwaho kumwica bamaze gutabwa muri yombi.”

Hari andi makuru avuga ko mu minsi mike ishize hari undi biciye hafi y’iyi Santeri ahazwi nko kuri Gatandatu bityo abahatuye banaboneraho gusaba ubuyobozi gukaza ingamba z’umutekano waho kuko bikomeje gutya byajya byanduza abandi uyu muco mubi w’urugomo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!