Ngoma: Umugabo yategewe kunywa uducupa turindwi tw’ibyuma apfa atatumaze

Mu Karere ka Ngoma haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 33 y’amavuko wategewe kunywa uducupa turindwi tw’inzoga zizwi nk’ibyuma, ku bw’amahirwe apfa ageza ku gacupa ka gatanu.

Iyi nkuru ivugwa mu Murenge wa Gashanda, Akagari ka Mutsinda ho mu Mudugudu wa Kanyinya yabaye ku wa Gatatu taliki 19 Werurwe 2025.

Bivugwa ko abari kumwe n’uyu mugabo bari bamutegeye kunywa izi nzoga amacupa arindwi ariko bavuga ko atazimara, bamubwira ko naramuka azimaze bari buzishyure.

Uyu mugabo yahise atangira kunywa izo nzoga, ageze ku gacupa ka gatanu atangira kumererwa nabi, bamujyana kwa muganga birangira ahasize ubuzima.

Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, yavuze ko iby’umuturage wategewe kunywa inzoga z’ibyuma babimenye, ashimangira ko unywa inzoga nyinshi kubera intego aba ari gushaka kwiyahura.

Ati: “Iriya nzoga iremewe kandi iranacuruzwa ariko duhora dukangurira abantu ko banywa mu rugero. Ikintu cyose yewe n’umuti ukuvura iyo unyweye mwinshi waguhitana n’ibiryo iyo uriye byinshi ukarenza ni bibi. Turabasaba kwirinda intego nk’izi.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gushishikariza abaturage kwirinda kunywa inzoga z’inkorano no kunywa mu rugero, anabasaba kwirinda gutega kuko bishobora kubaviramo ibibazo yaba uwatanze intengo n’uwategewe.

SP Twizeyimana Hamduni, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yasabye abaturage kwirinda bene ibyo bikorwa kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize atii: “Abantu banywa inzoga bakwiriye gushishoza bakareba ko inzoga banywa zujuje ubuziranenge, bakanywa mu rugero aho bishoboka bakazireka kuko inzoga iyo unyweye nyinshi zirakwica.”

Yaboneyeho n gusaba abaturage kureka imikino yo gutega kuko ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo abasaba gufasha mu kwerekana abakora izo nzoga z’inkorano kugira ngo bakurikiranwe. (Igihe)

https://youtu.be/L-Op7BjRgoU?si=roK3xf7sTRLkSLmr

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!