Mu gihe impande zihanganye muri Gaza zari zatangaje agahenge, Ministeri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko mu minsi 3 ishize ingabo za Israel zahitanye abantu 506 biganjemo abana.
Iyi Minisiteri yavuze ko muri iyo minsi 3, ingabo za Israel zishe abanya-Palestina 506, barimo abana 200, ndetse zikomeretsa abantu 909.
Kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025 , abantu 85 bari bamaze kuhasiga ubuzima, naho 133 ari bo bakomerekeye mu bitero ingabo za Israel zigaba zihanganyemo na Hamas.
Mu gihe ingabo za Israel zikomeje ibitero muri Gaza, Benjamin Netanyahu , Minisitiri w’intebe wa Israel yateguje ko ingabo ze nta gahunda yo gusubira inyuma mu gihe umutwe wa Hamas ugihari.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza itangazako kuva iyi ntambara ya Israel na Hamas yatangira abantu 49617 bamaze kuhatakariza ubuzima, naho abantu 112950 bakaba barakomeretse.
Imbarutso y’iyi ntambara imaze kugarika ingogo yabaye igitero Hamas yagabye kuri Israel ku italiki 07/10/2023 cyahitanye abanya-Israel 1139, ndetse abasaga 200 bagashimutwa na Hamas.
